Imitima y'Abacu Imitima y'Abacu

Imitima y'Abacu

    • 8,49 €
    • 8,49 €

Beschrijving uitgever

Mu mwaka w'i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry'Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumuna be. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n'abandi Banyarwanda nabo bari bafite ibikomere binyuranye ku mitima yabo. Ntabwo Karabo yari azi aho nyina aherereye.

Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi; umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zari zimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na we warokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yari umwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusa n'igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetse nyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w'amenyo maremare akikijwe n'ishinya yirabura. Ariko iby'urukundo rwabo ntibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy'amateka ya Karabo. Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizo rimukomereye.

Imitima y'Abacu ni inkuru y'urukundo, urwango, ndetse n'isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyiri zibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse -- aho zibera hagati y'isi y'abariho ndetse n'isi y'abatabarutse, kandi zikabuzwa amahwemo n'inzangano hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk'amazi -- ngo rushokana n'ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokana na rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y'inkombe?

GENRE
Romantische fictie
UITGEGEVEN
2020
28 oktober
TAAL
AFH
LENGTE
384
Pagina's
UITGEVER
A. Happy Umwagarwa
GROOTTE
917,3
kB

Meer boeken van A. Happy Umwagarwa

Faces of Our Youth Faces of Our Youth
2023
Mioyo Miongoni Mwetu Mioyo Miongoni Mwetu
2021
Drums of Success Drums of Success
2020
Hearts Among Ourselves Hearts Among Ourselves
2020
Imitima y’Abacu Imitima y’Abacu
2019
Hearts Among Ourselves Hearts Among Ourselves
2018