Nta Rukundo Ruruta Uru Nta Rukundo Ruruta Uru

Nta Rukundo Ruruta Uru

Uko umuryango wange warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    • USD 3.99
    • USD 3.99

Descripción editorial

Amahano yagwiririye u Rwanda mu itumba ryo mu wa 1994, yahitanye abana barwo basaga 800.000 mu gihe cy'iminsi 100 gusa. Iyo jenoside ni yo yakozwe mu buryo bwihuse kurusha izindi zabayeho muri iki gihe, kandi yari iteye ubwoba cyane ukurikije ibintu byinshi abayikoze n'abayikorewe bari bahuriyeho. Urugero, abicanyi n'abicwaga bari abaturanyi, inshuti, barasenganaga, barakoranaga kandi bari barashakanye. Abicanyi bifashishije ibikoresho gakondo, urugero nk'imipanga, amasuka n'ubuhiri bukwikiyemo imisumari. Nanone, bari bafite urutonde rw'amazina y'abagombaga kwicwa.Ngibyo ibintu biteye ubwoba byari bitegereje Tharcisse wari profeseri w'umututsi i Butare muri Kaminuza y'u Rwanda. Bari bamukaniye urwo gupfa we n'umugore we n'abana batanu,  kandi nta ho bashoboraga kurusimbukira, iyo adatabarwa n'abahutu bamwe bagiye bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bakize umuryango we kwicwa n'imipanga.Igitabo NTA RUKUNDO RURUTA URU kitubwira inkuru nyayo y'ukuntu abantu basanzwe bagaragaje ubutwari n'urukundo bidasanzwe. Urukundo bagaragaje rugarurira ikizere abahungabanyijwe n'ayo mahano yagwiririye ikiremwamuntu.

GÉNERO
Biografías y memorias
PUBLICADO
2020
27 de mayo
IDIOMA
RW
Kinyarwanda
EXTENSIÓN
320
Páginas
EDITORIAL
GM&A Publishing
VENDEDOR
George Milakovich & Associates, Inc.
TAMAÑO
65.4
MB

Más libros de Tharcisse Seminega