Imitima y’Abacu Imitima y’Abacu

Imitima y’Abacu

    • $9.99
    • $9.99

Publisher Description

Mu mwaka w’i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumuna be. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n’abandi Banyarwanda nabo bari bafi te ibikomere binyuranye ku mitima yabo. Ntabwo Karabo yari azi aho nyina aherereye.

Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi; umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zari zimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na we warokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yari umwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusa n’igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetse nyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w’amenyo maremare akikijwe n’ishinya yirabura. Ariko iby’urukundo rwabo ntibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy’amateka ya Karabo.

Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizo rimukomereye.

Imitima y’Abacu ni inkuru y’urukundo, urwango, ndetse n’isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyiri zibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse – aho zibera hagati y’isi y’abariho ndetse n’isi y’abatabarutse, kandi zikabuzwa amahwemo n’inzangano ha gati y’Abahutu n’Abatutsi.

Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk’amazi – ngo rushokana n’ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokana na rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y’inkombe?

GENRE
Fiction & Literature
RELEASED
2019
August 30
LANGUAGE
HR
Croatian
LENGTH
302
Pages
PUBLISHER
Dog Ear Publishing
SELLER
Dog Ear Publishing
SIZE
983.5
KB
Faces of Our Youth Faces of Our Youth
2023
Mioyo Miongoni Mwetu Mioyo Miongoni Mwetu
2021
Drums of Success Drums of Success
2020
Imitima y'Abacu Imitima y'Abacu
2020
Hearts Among Ourselves Hearts Among Ourselves
2020
Hearts Among Ourselves Hearts Among Ourselves
2018